Bibe Birtyo (Isengesho)
Artist: Congress MusicFactory
Produced By: Congress MusicFactory
Album: Kinyarwanda
Ijambo Amen risobanura ngo bibe, birtyo. Bibe birtyo. AMEN! Reka tuzamure amaboko yacu, Turaguhimbaje, turakubashye, Duhagaze mu butware bwawe kandi tuguhimbaza,
Urakoze kuba Imana nziza yo kwizerwa, Wowe watuyoboye imyaka yose, Buri gihe watuyoboye mu nzira nziza, Watujyanye imbere mu byahanuwe. Izina ryawe rihimbazwe
Duhe imbaraga kugirango dukore ubushake bwawe, Duhe imbaraga muri iyi si, Duhe ubutware ntagereranywa
Kugirango dushobore kuguhimbaza, Kugirango dushobore kukubaha no kukuzamura,
Kugirango buri wese ashobore kumenya Ko ari Wowe Mana yo mu ijuru,
Umwami wa byose, Umuremyi w’abantu bose, Kugirango buri wese Akumenye,
Kuko Uri nkuru kandi Itangaje, Duhe ubuntu kugirango tukubahe, kandi tukuzamure, Tuguhe icyubahiro mu bintu byose dukora.